Ibisakuzo (7) :

Igiti kinini ruhumbanyoni. - Inkono ivugirwamo umutsima.

Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka. - Inkono itogota.

Nyoko na mama bapfuye iki? - Inkongoro z'abana.

Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntibararamukanya. - Inkombe z'uruzi.

So na data ko bava inda imwe batanijwe n'iki? - Inkombe z'uruzi.

Ngira abana bagaturana ntibaramukanye. - Inkombe z'uruzi.

Nagutera igicutsa kitagira amabere. - Inkoko.

Nyirancurucumba aracura inkweto - Inkoko mu rutoki.

Kati papari kati pa, inzibukira nayikuye kwa Rwamugenzi.- Inkoko mu kigega kirimo ubusa.

I Mabara zirarabagirana. - Impururu z'umutindi.

Zimanutse i Mageri zabagira. - Impururu z'ababi.

Byagwa impubi - Impiru n'inuma.

Hepfo rurakururana. - Impatwe z'umusaza.

Mu mucyamo biradogera. - Impatwe z'umusaza.

Nyirancubakirimo. - Imondo mu gihu.

Nyirabuki irabyina impa. - Imondo mu gihu.

Nyiramwiza mu mpinga.-Imondo-Impongo.

Ruvudukana imbaraga ruvumera rutagira amabere. - Imodoka.

Rukara rw'amacece aturutse hirya nyoko arayacekwa. - Imodoka.

Nyirampirima umwami w'i Ndorwa. - Imodoka.

Rambagira Bugondo. - Imodoka mu muhanda.

Ihirike naraguharuriye. - Imodoka mu muhanda.

Nyamwitera agashyarara mu ishyamba. - Imodoka mu gihu.

Shaka agafuni nshake akandi tujye kurima imizi ya Ruhozozo ikuzimu. - Imizi y'urutare.

Tora agahini ntore akandi tujye gushaka icyo tutazabona. - Imizi y'urutare.

Kiza abayumbu mu rugo. - Imiyenzi.

Sogokuru Sebarame yapfuye apfuna ivu. - Imivuba.

Nirirwa ntambuka bukira nkibatambuka. - Imitumba.

Rukandagiramabere rwa Magurumunani Rukara iryamiye umukumba. - Imisoto y'ikigega.

Rwamacugi iracugita nyoko. - Inda mu nkanda.

Karisha gapfukamye. - Inda mu mutwe.

Rukara iracumita Rutare yanga. - Inda mu musatsi.

Inyabutatu ya butanu ku ngoyi imwe. - Imyungu ku ruyuzi.

Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama. - Imyugariro.

Ruvumba rwa Rugeyo nta musore uyisakarira. - Imyotsi.

Inzira ijya i Burundi igenda amagorigondi. - Imyobo y'ifuku.

Uransaba ndaguha? - Imyenge y'inzu.

Izo ntoki zinsaba ugirango ndaziha? - Imyenge y'inzu.

Ko undora ndaguha? - Imyenge y'inzu

Negetse umuzinga ku ngoma ya Gahindiro n'ubu nturinjirwa. - Imyenge y'amazuru.


KANDA HANO UDUSURE Cg WIYANDIKISHE BIROROSHYE



Uko urubuga rukoreshwa:Kanda hano